Impamvu zituma umukobwa mu kundanye igihe gito ahita ava mu rukundo ikubagahu.

 

Buriya hari igihe ukundana n’ umukobwa bugaca yavuye mu rukundo nawe ubwawe ugatungurwa kandi wari uziko ubonye urukundo rw’ ubuzima bwawe bwose.

Uyu munsi twifashishije urubuga Elcrema maze turebera hamwe impamvu zituma umukobwa ashobora kuva mu rukundo Kandi yari amazemo igihe gito.

Uhoza uwo mwigeze gukundana mu bigairo byanyu mu kunze kugirana : Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n’umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa.Ibi bishobora gutuma afata umwanzuro wo kubivamo kuko aba afite ubwoba ko mushobora gusubirana cyangwa muri kumwe atari uko umukunze ahubwo ushaka ko akwibagiza wa wundi mwatandukanye.

 

 

Buriya igihe ukundanue n’ umukobwa irinde gushyira imibonano mouzabitsina imbere ku rusha ibindi: Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

Mu gihe ufite abandi bakobwa ukunda:
Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine.Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

 

Umuhozaho ijisho buri kanya : Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk’umukozi wawe, nta n’ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye.Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi aribwo umubano wanyu wari ugitangira.

 

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS