Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Impamvu zitera abagore gutera umugongo abagabo babo iyo baryamye.

 

Biba byiza ndetse bikanaba igitekerezo cyiza kwerekana urukundo mu gihe mwembi muri kuruhuka, gusa imyitwarire ya bamwe mu bagabo ijya ituma akenshi abagore babo bitwara nabi mu gihe bageze mu buriri.

 

DORE IMPAMVU ITERA ABAGORE GUTERA IMIGONGO ABAGABO BABO

1.Akeneye gusinzira neza (Ashaka kuruhuka): Gusangira igihe mwembi mufite, biba byiza ariko bikaba akarusho iyo mwembi musangiye n’igihe cyo kubyuka. Iyo ibyo bibaye, bitera akanyamuneza kenshi. Gusangira igihe ni imwe mu ntwaro za bamwe kuko bituma babona umwanya wo kwifurizanya ijoro ryiza.

2.Kwihugiraho.Mbere yo kuryama, banza uganire n’umugore wawe, umubaze uko umunsi wagenze, niba wagiye neza umushimire bizatuma ataza kugutera umugongo kuko azaba yakwisanzuyeho akubwira n’akari imurori. Iyo umugore yakubuzemo ibyishimo rero ni bwo uzabona ahindukiye yiryamire.

3.Gukoresha telefoni yawe muri kumwe:Muri kumwe, wenda araryamye nawe uri kuri telefoni yawe, uri kwandikirana. Umugore wawe mubwire amazina y’abantu muvugana, abantu mufitanye gahunda, uko umunsi wagenze.

4.Kwirengagiza amakosa:Menya neza utamutuka cyangwa se akaba yagize umunsi mubi. Yaba amakosa cyangwa umunsi mubi yagize, urasabwa kutabyirengagiza ngo wigire nk’utabibonye. Ugiye mu buriri nta no kuganira ku byaranze umunsi wanyu; ibyiza n’ibibi wagize ngo arakureba?. Azahita agutera umugongo.

Inkomoko: Opera News

Related posts