Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Impamvu yatumye  umuyobozi mukuru wa FERWAFA yegura yamenyekanye

Mugabo Nizeyimana Olivier wari umuyobozi wa FERWAFA yahisemo kwegura kuri izi nshingano nyuma y’ibibazo uruhuri bivugwa muri iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mugabo yeguye mu gihe yari ayoboye imyaka itatu gusa aho yari asigaje indi myaka ibiri kugirango asoze manda ye ya mbere y’imyaka itanu yari yatorewe kuyobora.

Mu itangazo Olivier yashyizeho umukono kuri uyu wa 19 Mata 2023 yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Yakomeje agira ati :“Ba nyakubahwa banyamuryango, Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.

Nshimiye cyane komite nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa, ndetse n’abayobozi b’igihugu muri rusange, ku kizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini nari maze nkora izi nshingano.”

Ni ibaruwa kandi yamenyeshejwe Minisitiri wa siporo na komite nyobozi ya FERWAFA.

Olivier asezeye mu gihe iri shyirahamwe ryugarijwe n’ibibazo birimo guhuzagurika mu gufata imyanzuro, kuba ikipe y’u Rwanda ishobora guterwa mpaga nyuma yo gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino wa Benin.

Ni mu gihe kandi amasezerano yahawe umutoza w’ikipe y’igihugu atavugwaho rumwe, Kuba nta kipe y’abakiri bato ihari ndetse nta n’umurongo uhari uzwi w’uburyo abakinnyi b’ikipe y’igihugu bategurwa.

Hari n’amakuru avuga ko uyu muyobozi asezeye mu gihe atanahuzaga neza n’umunyamabanga w’iri shyirahamwe.

FERWAFA yagiye igaragaza intege nke mu gukemura ibibazo harimo n’icya Rayon Sports na Intare FC mu gikombe cy’Amahoro.Bivugwa ko Olivier yahise asimburwa n’uwari Visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku.

Related posts