Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Impamvu Umutoza Julien Mette yagizwe igicibwa ku mukino wo Kuganura Stade Amahoro

Umufaransa Julien Mette usanzwe ari umutoza mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports, ntiyagaragaye atoza umukino wo kuganura kuri Stade Amahoro uri kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Ni umukino wagaragayemo amasura mashya kuko kuri uyu mukino, amakipe yombi yari yemerewe gukinisha abakinnyi abonye bose hatitawe ku bafitiye amakipe yabo amasezerano.

Ni umukino wagaragayemo amasura mashya ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Rayon Sports mu babanje mu kibuga harimo Niyonzima Olivier ‘Seif’, Umunyezamu Jackson. Abandi bari mu kibuga ni Nshimiyimana Richard ‘Kabange’ wakiniraga Gorilla FC, Umunye-Congo, Yeng ndetse na Emmanuel n’abandi biganjemo abana basanzwe bakorera imyitozo mu Nzove.

Umutoza Julien Mette yahejwe kuri uyu mukino 

Nyuma y’uko Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette atagaragaye kuri uyu mukino abantu batandukanye batangiye kwibaza impamvu yaba yabiteye.

Amakuru yizewe avuga ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye kuza mu nama yabaye ku isaa Tatu [9h00] zo kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo maze avuga ko arwaye [mu nda], maze we asaba ko inama yabera kuri Stade nyirizina; ibyatumye ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle bumubwira ko icya mbere ari ubuzima bityo ko yakigumira mu rugo akabanza akivuza.

Umufaransa Mette yaje kuza kuri Stade maze abuzwa gutoza ikipe kuko atiriranwe na yo. Abonye ko amazi atari ya yandi, bigeze mu masaha ya saa Kumi z’Umugoroba [16h00] umukino uburaho isaha imwe ngo utangire, Julien Mette yatsa imodoka ye arataha.

Ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports isigaranwa na Rwaka Claude, Umutoza wa Rayon Sports y’Abagore ari gufatanya na Fleury usanzwe ari umutoza wa La Jeunesse.

Kugera ubwo iyi nkuru yakorwaga, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Rayon Sports yasigaranwe na Rwaka Claude, Umutoza wa Rayon Sports y’Abagore ari gufatanya na Fleury usanzwe ari umutoza wa La Jeunesse.
Julien Mette yambuwe ikipe ku munota wa nyuma
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi bari ku mukino wa Rayon Sports!

Related posts