Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Impamvu Rayon Sports yabenzwe ku munota wa nyuma, igasimbuzwa Police FC ku mukino ufungura Stade Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yavugwaga ko ari yo izahura na APR FC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro taliki ya 1 Nyakanga, yasimbujwe Police FC kuko yo yatangiye imyitozo ikaba ifite n’abakinnyi bahagije.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryari ryateguye ko uyu mukino wa taliki 1 Nyakanga wizihizwaho Ubwigenge bw’u Rwanda, wahuza Rayon Sports na APR FC n’ubundi zaherukaga no gukinira kuri iki kibuga, ariko bikarangira iyi kipe y’i Nyanza itabonye abakinnyi bazakina.

Icyakora, byarangiye hemejwe ko uyu mukino uri buhuze Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye Shampiyona ubwo iki kibuga kizaba gifungurwa ku mugaragaro nyuma yo gusogongerwa taliki ya 15 Kamena.

Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] igiye gukina uyu mukino yaramaze kubona umutoza mushya, Umunya-Serbia Darko Nović ndetse ikomeje no kwibikaho abakinnyi batandukanye nka Seidu Dauda Yassif na Richmond Lamptey bombi bakomoka muri Ghana.

Ku rundi ruhande, Ikipe ya Police FC imaze iminsi ikora imyitozo, aho yanazanye abakinnyi batandukanye barimo umugande Joachiam Ojera ndetse na rutahizamu Ani Elijah nubwo amaze iminsi yaragiye gukora igeragezwa hanze y’u Rwanda.

Aya makipe yombi aritegura amarushanwa nyafurika; ibintu byumvikanisha ko Rayon Sports nta jamba yari ifite kuri uyu mukino, uretse igikundiro n’amateka nabyo byaje kugaragara ko hari aho birangirira.

Police FC na APR FC ni zo zizahurira ku mukino ufungura Stade Amahoro ku mugaragaro!

 

Related posts