Umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 wongeye gufata agace ka Kazinga gaherereye mu gace ka Nyamaboko ya Mbere, muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026 , nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe ya Wazalendo n’ Ingabo z’ u Burundi.
Iyi mirwano yabereye Kazinga ibaye hashize hafi ibyumweru bibiri uyu mutwe uyambuwe n’ingabo za Leta zari zifatanyije n’imitwe iyishyigikiye.Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 baturutse cyane cyane mu byerekezo bya Ndete na Kasopo, bagabye igitero mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri. Imirwano yakurikiyeho yamaze amasaha menshi yo mu gitondo, aho hakoreshejwe intwaro ziremereye.
Kazinga ifite umwanya ukomeye mu gace ka Osso Banyungu kuko ari inzira ihuza n’agace ka Buhimba muri groupement ya Waloa Yungu, muri teritwari ya Walikale, ndetse ikanakingura inzira yerekeza mu gace ka Katoy mu majyepfo ya Masisi.
Iyi ntambwe nshya ya AFC/M23 itumye uyu mutwe ukomeza gushimangira ibirindiro byawo mu mpande eshatu zifatika zirimo Buhimba, Katoy na Kazinga. Ibi bishobora kongera ubushobozi bwawo bwo kwisanzura no kugera mu bindi bice bihana imbibi na byo, birimo Waloa Yungu, Waloa Uroba na Waloa Loanda muri teritwari ya Walikale.
Amakuru avuga ko kwigarurira Kazinga byongeye kugaragaza uko umutekano muri iki gice cya Kivu y’Amajyaruguru ukomeje kuba muke cyane , aho mu byumweru bishize hakomeje kurangwa ibitero n’ibyihimura hagati y’impande zihanganye, bikaviramo abaturage benshi guhunga ingo zabo.
Ubu bwiyongere bw’imirwano muri teritwari za Masisi na Walikale burushaho guteza impungenge ku bijyanye n’imibereho y’abaturage, cyane ko aka karere kamaze imyaka myinshi kibasiwe n’intambara n’umutekano muke.
