Imikurire myiza y’umwana ni ryo shingiro ry’ejo heza hazaza – Meya wa Nyamagabe

Ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, mu karere ka Nyamagabe hizihijwe umunsi mukuru w’ imbonezamikurire y’ abana bato (ECD Day), mu gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ndetse n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU in Rwanda) binyuze muri gahunda ya Tubakuze. Uyu munsi wibanze ku gushishikariza ababyeyi n’abarezi kongera uruhare rwabo mu gufasha abana bakiri bato gukura neza, kugira ubuzima bwiza no gutegurwa ku buryo bwuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yashimye intambwe Akarere kagezeho mu guteza imbere serivisi za ECD. Yavuze ko Nyamagabe ifite ibigo 1,664 bitanga uburezi n’uburere bw’ibanze ku bana bato, ndetse ikagira abarezi 6,974, barimo 4,072 bamaze guhugurwa ku buryo bwihariye mu bijyanye n’imikurire y’umwana muto.

Yagize ati“Imikurire myiza y’umwana ni ryo shingiro ry’ejo hazaza. Kuba dufite ibigo bya ECD bikora neza bituma twizera imibereho myiza y’abana bacu n’iterambere ry’akarere kacu.”

Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje impinduka zifatika ECD yazanye mu miryango. Mukantabana Olive wo muri Gasaka yavuze ko mbere abana basigara mu rugo, bakajya ku ishuri batiteguye, ariko ubu ECD yabafashije kugira imyitwarire myiza, ubumenyi bw’ibanze n’icyizere.

Niyonshuti Emmanuel, nawe wo mu Murenge wa Gasaka, yashimangiye ko serivisi za ECD zanafashije ababyeyi mu buzima bwa buri munsi. “Iyo umwana ari mu ECD, umubyeyi akora imirimo ye afite umutuzo. Ibi bigo byabaye umusingi w’imiryango yacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Vedaste Nshimiyimana, yavuze ko Intara yashoye imbaraga mu kwegereza abaturage ibigo bya ECD, bityo abana bakitabira neza, naho ababyeyi bagahabwa inama zibafasha kunoza imikurire y’abana.

Ati“Iyo ECD iri hafi y’abaturage, abana bitabira cyane kandi ababyeyi bagahabwa ubujyanama bubafasha kurera neza. Turasaba ababyeyi gukomeza gukoresha izi serivisi kugira ngo abana bakure bafite ubuzima bwiza n’ubushobozi bwo gutangira ishuri.”

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere guteza imbere umwana muto guhera mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe, kuko ari bwo bushingiro bw’ubwonko, ubushobozi n’ahazaza h’umwana. Yibukije ko serivisi za ECD zigizwe n’inkingi esheshatu: imirire iboneye, ubuzima bwiza, uburezi n’uburere bufite ireme, kurindwa kw’abana, iterambere ry’ubwonko no gutekereza, ndetse n’imyiteguro y’ibanze yo gutangira ishuri.

“Dukora uko dushoboye kugira ngo umwana wese abone serivisi z’ibanze akeneye: imirire, ubuzima, uburere bufasha gukura neza n’iterambere ry’ubwenge. Iyo ibi byose bihujwe, umwana akura afite imbaraga n’ubushobozi bwo kwiga neza.”

Muri iki gikorwa , abayobozi n’abafatanyabikorwa basuye ingo za ECD mu Murenge wa Gasaka ndetse n’Ikigo cya ECD giherereye muri Nyamagabe Correctional Service, berekana ko serivisi zita ku mwana muto zishobora gutangwa ahantu hose, n’ahari ubukene cyangwa imbogamizi z’imibereho.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yashimye intambwe Akarere kagezeho mu guteza imbere serivisi za ECD.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere guteza imbere umwana muto guhera mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe.