Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Imikino ya gicuti uyu munsi As Kigali yanganyije na Gasogi United kuri Kigali Pele stadium

Mu gihe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itazakinwa mu mpera ziki cyumweru, amakipe akomeje kwikinira imikino ya gicuti.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nzeri, ikipe ya As Kigali yakinnye na Gasogi United umukino wa gicuti urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe ku kindi 1-1.

Amakipe arimo kwikinira imikino ya gicuti mu gihe impera ziki cyumweru nta shampiyona izakinwa biturutse kukuba FERWAFA itari yapanze imikino muri aya matariki, kubera ko yariziko hazaba hari gukinwa imikino ya CHAN.

Umukino wa As Kigali na Gasogi United wabereye kuri Kigali Pele stadium. ikipe ya As Kigali niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego kinjijwe na Erisa Ssekisambu, ku munota wa 37′. Mu gice cya kabiri Gasogi United yabonye igitego cyo kugombora cyatsinzwe na Maxwell Ndjomekou ku munota wa 73′. umukino urangira gutyo ari igitego kimwe ku kindi.

Aya makipe akomeje kwitegura umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda izagaruka kuya 30 Nzeri, Aho Gasogi United izaba yakiriwe na Bugesera FC, naho As Kigali izaba yakira Amagaju football club kuya 1 Ukwakira.

Related posts