Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Imikino Olympique: Maroc yasubiyemo amateka yakoze mu Gikombe cy’Isi, bishima baceza “Komasava” ya Diamond na Jason Derulo [Amafoto]

Ikipe y’Igihugu ya Maroc y’abatarengeje imyaka 23 muri ruhago yanyagiye iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-0, yongera kwerekeza muri ½ cy’irangiza mu mikino ya Olympique y’i Paris mu Bufaransa, nk’uko bakuru babo babikoze muri Qatar mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

Aba basore b’Ikipe y’Igihugu batazira “Intare za Atlas”, babaye ikipe ya mbere igeze muri ½ cy’iri rushanwa uyu mwaka, bikaba no ku nshuro yabo ya mbere mu mateka.

Maroc iyobowe na Achraf Hakimi nk’umwe mu bakinnyi batatu barengeje imyaka 23 mu ikipe baba bemerewe kwitabira Olympique, yaje kubona igitego hakiri kare, kuko Soufiane Rahimi kuri penaliti yafunguye amazamu ku munota wa 29 w’umukino.

Mu gice cya kabiri Maroc yaje isa n’iyisize urusenda maze Ilias Akhomach ku munota wa 63 ashyiramo igitego cya kabiri, Kapiteni Achraf Hakimi ku wa 70 abigira 3-0, mbere y’uko El Mehdi Maouhoub na we kuri penaliti ashyiramo agashyinguracumu ku munota wa 90+1 w’umukino.

Nyuma yo kunyagira ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika [USA], aba basore banyujije imbyino yamamaye mu ndirimbo “Komasava” umuhanzi kimenyabose wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yasubiyemo hamwe na mugenzi we w’Umunyamerika, Jason Derulo n’abandi nka Khalil Harisson na Chiley; ibintu byaryoheye ababirebaga.

Umukino warangiye Maroc iyoboye n’ibitego 4-0. Iyi kipe yo mu Bwami yahise ikatisha itike ya ½ cy’irangiza cy’imikino Olympique y’umupira w’amaguru, aho izahura n’ikomeza hagati ya Espagne n’u Buyapani ziri mu kibuga uyu mwanya.

Abakinnyi ba Maroc babyina imbyino ya Komasava!
Banashimye Imana yabibafashishemo!
Achraf Hakimi yafashije barumuna be gusubiramo amateka bakoreye muri Qatar!
Iyi mbyino yamamajwe cyane na Diamond Platinumz na Jason Derulo!

Related posts