Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Imikino 2 ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi izabera mu Rwanda, amatariki imikino izaberaho yamenyekanye

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi wari wasubitswe kubera ibibazo by’Ibiza byugarije Libya, wimuriwe mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri uwo kwishyura ushyirwa mu ntangiriro zukwa Ukwakira.

Ku munsi wejo hashize tariki 13 Nzeri nibwo hazamutse amakuru avuga ko umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi utakibaye ku matariki wagomba kuberaho, biturutse Ku bibazo by’inkubi y’umuyaga ndetse n’imyuzure bikomeye gutwara ubuzima bw’abantu batari bake muri Libya.

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru w’Afurika mu nshingano CAF ryasabye amakipe yombi kumvikana amatariki umukino uzaberaho, Kubwumvikane bwabaye hagati y’Abayobozi ba makipe yombi hemejwe ko Imikino yombi izabera mu Rwanda ku matariki akurikira, umukino ubanza uzaba kw’itariki 24 Nzeri naho uwo kwishyura uteganyijwe kuba kw’itariki 30 Ukwakira, imikino yombi izabera mu Rwanda kuri sitade ya Kigali Pele stadium.

Rayon Sports yaraye ikoreye imyitozo kuri sitade ya Martyrs of Benina Stadium yagombaga kuberaho umukino. Rayon Sports ntiratangaza i saha irahagurukiraho igaruka mu Rwanda.

Amakipe yombi ari guhatanira kwerekeza mu matsinda ya CAF confederation cup, aho ubu bageze mu ijonjora rya Kabiri, ikipe izabasha gukuranamo indi izaba ikatishije itike y’amatsinda. Rayon Sports nk’ikipe iheruka kuyajyamo mu mwaka wa 2018, irahabwa amahirwe yo kuba yakongera kubikora.

Haruna Niyonzima wakiniye Rayon Sports muri 2007-08 yarebye imyitozo yakoreye i Benghazi

Related posts