Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

 Imibare y’abaguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO  yamenyekanye.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Twagirayezu Gaspard yifurije insinzi abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta. Amakuru yiriwe avugwa!

Amakuru yiriwe avugwa ka tuyahere mu Rwanda

– Uyu munsi tariki ya 26 Nyakanga 2022, nibwo abanyeshuri batangiye gukora  ibizamini bisoza umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Umuhango wo gutangiza ibizamini ku rwego rw’igihugu wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi (GS Shyorongi) mu Karere ka Rulindo, witabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith n’abandi bari mu nzego zitandukanye.  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard,  ubwo yatangizaga ibizamini yifurije insinzi abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye.

– Abakorera ndetse n’abagenda mu mujyi wa Kigali, barasaba ko ibikorwa byo kubaka  ikiraro cya Mpazi, byakwihutishwa, kubera ko  amezi bari barahawe yo kucyubaka yarangiye, bityo bikaba bituma abakorera mu isoko rya Nyabugogo bibateza igihombo kuko batagerwaho n’abakiriya bose.

Naho hanze y’u Rwanda.

– Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarayi ya Congo Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yashimangiye ko abantu batanu bitabye Imana baguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO,  abandi bagera muri mirongo itanu barakomereka. Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

– Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yatangaje ko afite icyizere ko ibibazo hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bizakemuka.

Ni amagambo yatangarije mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati, CEEAC, yabaye ku wa 25 Nyakanga i Kinshasa.

– Blaise Compaoré wabaye perezida wa Burkina Faso yasabye imbabazi umuryango wa Thomas Sankara, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rwe mu 1987. Muri Mata nibwo Urukiko rwo muri Burkina Faso rwakatiye Compaoré gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Sankara.

– Ibigezweho mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya: u Burusiya bwakajije ibitero muri Donetsk. Ibitero bigabwa n’indege byabaye byinshi mu mijyi igenzurwa n’Ingabo za Ukraine ya Bakhmut, Kramatorsk, Chasiv Yar, Sloviansk na Kostyantynivka ndetse no mu duce tuhegereye.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Bakhmut, Major Pavlo Diachenko, yabwiye ibiro ntaramakuru Anadolu ko ibisasu byakomeje guterwa mu ijoro ryo ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere.

Related posts