Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

“Imbehe yanjye wubitse, yarubutse” Byinshi ku ndirimbo ikomeje kuba isereri mu mitwe y’urubyiruko

 

Umuhanzi Rockoque Man umaze kuba ikimenyabose mu njyana ya hip-hop, yafatanyije n’umunyamakuru wa RBA, Ishami rya Nyagatare, Gonze, mu ndirimbo nshya bise ‘Imbehe Yanjye’, ikebura abateranya abantu kandi ntibabifurize ibyiza.

Iyi ndirimbo ikomeje kwigarurira imitima y’abatari bake hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko urubyiruko, n’ubwo nta gihe kinini gishize igeze hanze.

Aganira na KGLNEWS, Rockoque Man yasobanuye ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku byo abona muri iyi Si, aho abantu bagambanira abandi ngo batakaze akazi kabo n’ubutunzi bafite, ariko nyamara akenshi ntibanabigereho.

Yagize ati “[Indirimbo] nayikoze nshaka kugaragaza ko ahantu urira, ukura amaramuko, nta muntu n’umwe wagakwiye kuhaguca.”

Yakomeje agaruka ku nyigisho iri muri iyi ndirimbo, ati “Ushobora kugambanira umuntu ngo yirukanwe mu kazi, ngo ahombe umugati we yabonaga, bikarangira n’ubundi bigupfubanye; bivuze ko ‘imbehe yanjye wubitse byarangiye yubutse'”.

Agaruka ku mpamvu yahisemo gukorana iyi ndirimbo n’umunyamakuru wa RBA, Ishami rya Nyagatare, Gonze, yavuze ko ari uko yumvise ari umuhanga cyane, bityo agasanga azanye imirongo ye bakayihuriza hamwe byarushaho gutanga umusaruro.

Uyu muhanzi w’inganzo iganje yahishuriye KGLNEWS kandi ko ari hafi gushyira hanze umuzingo (album) we wa kabiri, mu gihe cya vuba cyane.

Yahishuye ko iyi ‘album’ izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi (collabo).

Yongeyeho ati “Yararangiye. Igisigaye ni ukuyimurika ku mugaragaro, muri Stade ya Huye, kuko ubu tuvugana natangiye gusohora indirimbo ziyiriho.”

Uyu muhanzi w’impano itagibwaho impaka n’uwo ari we wese, yahishuye ko umuziki akora utarangiriye mu kwigarurira imitima y’Abanyarwanda gusa, ko ahubwo hari n’izindi nyungu nyinshi akuramo.

Ati “Umuziki wangejeje kuri byinshi pe! Guhabwa serivisi zihuse aho ngeze hose, gukundwa na bose, kwambara neza, kurya neza, […] Ibyo umuziki wamariye sinabirondora kuko ni byinshi kandi byiza.”

Indirimbo ‘Imbehe Yanjye’ iri ku muyoboro we wa YouTube, Rockoque Man Official.

Kuri uyu muyoboro kandi hariho izindi ndirimbo ze zose, by’umwihariko izakunzwe kurusha izindi, nka Ndabazi, Sorrow, Amezi Icyenda ndetse n’izindi.

Umunyamakuru wa RBA Ishami rya Nyagatare yifatanyije na Rockoque Man bakora indirimbo bise Imbehe yanjye.
Umuhanzi Rockoque Man yateguje abakunzi be album’ izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi (collabo).

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘IMBEHE YANJYE’.

 

Related posts