Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Imbebe irya Umuhini yototera isuka: Gen Sultan Makenga atangaje ko M23 igiye gufata Kinshasa mumaguru mashya. Ntucikwe n’amakuru azindutse avugwa!

Imbeba irya umuhini yototera Isuka: uyu ni umugani ukoreshwa mukinya rwanda, aho abawukoresha baba bashaka kuvuga ko ibintu bishobora gutangira ari bito ndetse bifatwa nkibitariho ariko nyamara bikazabyara ikintu kinini cyane kigaragara. ibi byose bakabivuga babyerekeza kukintu kibi. Wakwibaza ngo byaba bihuriye he na Gen Sultan Makenga hamwe na M23 abereye umuyobozi batitije abanye congo? komeza usome uraza gusobanukirwa.

Nkibisanzwe abantu benshi basanzwe bumva igihugu cya DR Congo bagahita bumva indiri y’imitwe yitwaje intwaro ndetse bikajya kugirana isano no guhora hari udutero twahato nahato. ibi ntabwo turibubitinde ikibitera nuko aba barwanyi ahanini baba batanashoboye urugamba ukumva uyumunsi ngo bakoze ibi ejo ngo bongeye bakora ibi ariko ahanini baba bashaka kwibonera amaramuko niko umuntu yabyita.

Dr Congo yabifashe muri uyumujyo kandi nyamara amazi byagaragaye ko atari yayandi. ubwo ingabo za DR Congo zabonaga ko amazi atari yayandi nibwo zatangiye kwataka abarwanyi ba M23 ariko kuko bibutse ibitereko basheshe baza gushiduka birukanwe n’aba barwanyi mumujyi wa Bunagana ubusanzwe wacungwaga n’abasirkare ba Leta ya Congo FARDC. ibi kandi byazamuye ibyiyumviro bibi ariko cyane cyane kubanyagihugu ndetse no kungabo za Leta FARDC ndetse batangira no kumva ko uyumutwe wa M23 uhagaragariwe na Gen Sultan Makenga ko waba ufite abawutera ingabo mubitugu.

Ubwo yaganiraga na BBC dukesha ayamakuru,Gen Sultan Makenga yavuze ko iyintambara bayitangiye Congo ikagirango izaborohera ariko nyamara ababa barwanyi ba M23 bakaba batangaje ko President Felix Kisekedi akwiriye kuva mubyo arimo byo gusuzugura izingabo kuko ngo igipimo gikurikiyeho ari ugufata umujyi wa Kinshasa. Umunyamakuru yamubajije icyo Leta ya Congo yakora kugirango uyumugabo n’umutwe ahagarariye wa M23 bashyire intwaro hasi, undi asubiza atazuyaje ko amasezerano yo kuwa 23 Werurwe akwiriye gushyirwa mubikorwa ubundi bagashyira intwaro hasi, ahita anatangaza ko nibidakorwa mumaguru mashya bazisanga yamaze gufata igihugu cyose cyane ko yitangariza ko afite ubwo bushobozi.

Nyuma yuko ayamakuru agiye hanze Abakongomani aho kurwana urugamba bafite, bakomeje umugambi mubi wo kwanga abanyarwanda ndetse no gukomeza kubakorera ibikorwa by’iyica rubozo nkaho ubuyobozi bwatangaje ko umuntu wese wabona umunyarwanda yajya amufata akaba yamutwikira mu ipine nkuko hagiye hajya hanze amavideo atandukanye agaragaza bamwe mubakongoman bari gukora ibikorwa by’ububwa nkibyo.

Related posts