Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Imbamutima z’Ubuyobozi bw’Ingoro ya kibeho ahagiye kuza Perezida wa Pologne

 

Tariki 6-8 Gashyantare 2024, nibwo Perezida w’igihugu cya Pologne, Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda aba bombi bazagirira uruzinduko mu Rwanda aho bazagiramo n’umwanya wo gusura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, iherereye Ikibeho ndetse bakanasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, kandi bakazatambutsa ubutumwa ku bazaba bahari.

Ubuyobozi bw’Ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ iri i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru bukaba bwatangaje ko bunejejwe no kwakira Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda. bavuze kandi ko imyiteguro bayigeze kure, kuko uyu ari we mukuru w’igihugu wa mbere bagiye kwakira agiye kuhasura gusa.

Padiri Hakizimana François yagize ati” Ni ikimenyetso cyuko ingoro yamenyekanye ndetse Izarushaho kumenyekana kuko Pologne isanzwe ihazi kandi igihugu cya pologne cyizarushaho gucukumbura impamvu umukuru w’igihugu yahahaye agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, nawe yavuze ko ari ibintu byabanejeje kwakira uyu mushyitsi w’imena. Ati” Ni ishema rikomeye ku karere kanyaruguru nk’ ahantu umubyeyi bikiramariya yabonekeye twebwe turishimye kandi tunishimiye yuko perezida wa pologne yatekereje kudusura ndetse twizeye ko n’abandi ba perezida bazakomeza kuza.”

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, igaragaza ko mu 2019, abanya-Pologne 1086 basuye u Rwanda, mu 2022 baba 572, mu gihe mu mwaka wa 2023 bahise bagera kuri 1403.

Mu 2022, abaturage ba Pologne bari miliyoni 38.1, mu gihe, inzego za Leta zikagaragaza ko 85% ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Muri rusange ubutaka butagatifu bwa Kibeho bwagiye busurwa n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, abo mu bihugu bitandukanye barimo ba ambasaderi b’ibihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho ku butaka butagatifu, iherereye mu Mudugudu wa Sinayi mu Kagari ka Kibeho

Related posts