Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Imbamutima z’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day I Washington

 

Tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, Abanyarwanda baturutse imihanda yose bakoraniye mu nyubako ya Gaylord National Resort iherereye Washington D.C ahabera ibikorwa bitandukanye ibirimo ibiganiro bisobanura urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, bari bitabiriye Rwanda day.

Ibi birori bikaba byitabiriwe na b’ anyarwanda barimo umunyeshuri uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza yitabiriye Rwanda Day atumiwe n’Abanyarwanda, yagiranye na bo ibiganiro ubwo yari ari gukora ubushakashatsi ku rugendo rw’ubwiyunge no kwiyubaka kw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ati “Nararitswe na bagenzi banjye tubana mu Bwongereza, abenshi muri bo twagiranye ibiganiro ndi gukora ubushakashatsi bwanjye. Nakunze cyane Afurika ariko by’umwihariko u Rwanda kandi nibwira ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize ni ibintu by’indashyikirwa. Kuva mu mwijima wo mu 1994 ukagera ku rumuri rw’iterambere bigizwemo uruhare na Paul Kagame.”

Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ umuhanzi Kitoko Bibarwa umaze kwitabira Rwanda Day zirenga esheshatu, yavuze ko uru ari urubuga ruhuza abantu ku buryo ibyo bakora bishobora gutera imbere.

Ati “Icyo Rwanda Day yafashije ni uguhuza abantu, hariho ubuhamya butandukanye, hano mpahurira n’abantu benshi batandukanye nanjye nk’umuhanzi, bwa mbere nibaza ko hari benshi bambonye bwa mbere muri Rwanda Day ya mbere ya Chicago, urumva ku nyungu zanjye nahuye n’abantu baramenya, hari undi muntu na we wari ufite ubucuruzi baramumenye, hari undi muntu wari ufite ubuhamya bw’iterambere cyangwa se ibyo yagiye ahura na byo mu rugendo rwe mu buzima bwo hanze, na byo yaraje bamuha umwanya.”

Jimmy Kanyambo, ni Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Leeds mu Bwongereza yavuze ko kuza muri iki gikorwa bibafasha guhura nk’Abanyarwanda, bakamenya aho igihugu kigeze, ndetse bakanaboneraho kuganira n’abantu bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uyu mugabo witabiriye Rwanda Day ya kane, yavuze ko ubu hari benshi bahinduye imyumvire ku byo batekerezaga ku Rwanda kubera iki gikorwa cya Rwanda Day.

Ati “Iyo duhuye n’umuntu utari nk’Umunyarwanda ushaka kumenya Rwanda Day nk’uko twagiye dutumira abantu bamwe twazanye [hari nk’abashyitsi twagiye tuvana mu Bwongereza] arakubaza ngo nsobanurira Rwanda Day ni iki? Uko uyisobanurira umuntu utayizi, mvuga ko ari ihuriro ry’Abanyarwanda bataba mu Rwanda, baba mu mahanga, bagerageza gukurikira ibibera mu Rwanda ku buryo na bo bashobora kubigiramo uruhare.

Kanyambo yahamije ko muri Leeds bakora ku buryo bigisha indangagaciro z’Ubunyarwanda, “kuko kumenya aho uturuka bigufasha kumenya aho ujya.”

Ati “Rero twigisha indangagaciro abo tuyobora harimo umuco, kwigisha abana kubyina Kinyarwanda, kwiga guhamiriza, kubabwira amateka y’u Rwanda, no kwigisha abana kumenya aho baturuka kugira ngo bamenye abo bari bo.”

Rwanda Day Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

Abanditsi: Nshimiyimana Francois na Angel Mukeshimana

 

Related posts