Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Imana nsenga izampuze na Rayon Sports kuri Final! Mvukiyehe Juvenal yasabye ikintu gikomeye imana kugirango afashe Rayon Sports kuzajya ihora imwibuka mu gihe cyose akiyobora Kiyovu Sports

 

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yasabye imana ko yazamuhuza na Rayon Sports kuri Final akayikorera ikintu abafana bayo bazahora bibuka mu gihe akiyobora Kiyovu Sports.

Nyuma y’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo ikipe ya Musanze FC igitego 1-0, abakunzi benshi ba Kiyovu Sports bakoze akarasisi mu mujyi wa Musanze bishimira iyi ntsinzi ikomeye babonye ndetse banahereza ubutumwa amakipe bari bahanganiye igikombe yari yabateze Musanze FC.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal nawe yaje gutangaza ko ashimiye abakunzi ba Kiyovu Sports bitanze bakaza kureba umukino ndetse anavuga ko ikipe ya APR FC uko yakitegura kose mu mukino wa 1/2 bazahura mu gikombe cy’Amahoro ntabwo yapfa kumutsinda ahubwo ngo izaze yiteguye gutsindwa ibitego byinshi.

Uyu muyobozi yaje no gutuma abayovu benshi bishima cyane nyuma yo kuvuga ko asaba imana ko yamuhuza na Rayon Sports kuri Final akayereka ko mu buzima bwose akiyoboye Kiyovu Sports itazapfa kumutsinda ndetse akanayereka ko no kuyitsindira kuri final bishoboka atari muri Shampiyona gusa.

Kiyovu Sports mu mukino wa 1/2 izahura na APR FC muri iki cyumweru turimo naho ikipe ya Rayon Sports yo izahura na Mukura Victory Sports ubwo izizakuramo izindi nizo zizahurira Final. Kiyovu Sports na Rayon Sports nizo zirimo guhabwa amahirwe yo guhurira kuri final ariko iby’umupira biratungurana.

 

Related posts