Umuhanzi Enock Nizeyimana, uri kubaka izina mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “ICUMBI”. Ni indirimbo ivuga kumbabazi ndetse n’urukundo by’Imana.
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo, nyuma yuko mu minsi mike ishize yari yashyize hanze indi ndirimbo yitwa “IMVURA Y’IMIGISHA”.
Enock Nizeyimana, avuga ko indirimbo ‘Icumbi’ ya yanditse mu mwaka wa 2022, aho yicaye agatekereza kubyo Imana ikorera abantu, maze ahakura igitekerezo cy’indirimbo.
Ati” Indirimbo Icumbi nayanditse mu mwaka wa 2022, nari nicaye ndimo ntekereza imirimo myinshi yakozwe n’amaraso ya Yesu, abari abanyamahanga tugahinduka ubwoko bw’Imana, ntekereza ukuntu Imana yakinguye amarembo kuri twe tutagikeneye abatambyi ngo tubone kubabarirwa ahubwo twigerera imbere yintebe y’Imana tukisanzura tugasaba ibyo dushaka”.
Uyu muhanzi kandi akomeza avuga ko kuririmbira Imana atabireka, kuko ngo afite byinshi byo guha abakunzi be.
Ati”Ibyo mpishiye abakunzi banjye ni byinshi cyane kuko Imana inganiriza buri munsi kandi ibyo inshyira kumutima mba ngomba kubigeza kubantu”.
Enock, avuga ko yatangiye urugendo rw’ivugabutumwa
akiri muto cyane, afite imyaka itandatu hafi irindwi, akiga muri sunday school, no muri korari.
Uyu muhanzi Enock nta Management agira gusa avuga ko Imana igenda ibinyuza mu nzira nyinshi ibikorwa bye bikagenda neza. nubwo aririmba indirimbo ze bwite yandikira n’abahanzi indirimbo.
Enock agiye gusohora indirimbo ye yitwa ‘Icumbi’, ikaba igiye kuba indirimbo ye ya gatatu.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA Enock yise’ Icumbi’