Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu_ Amagambo ya nyuma ya Yvan Buravan

“Agaciro k’ubuzima si umubare w’imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoramo.” Aya ni amagambo yavuze na Rev Past Dr Antoinne Rutayisire.Ukuri kuri muri iri jambo kwagaragaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwihiza ubuzima bwa Yvan Buravan witabye Imana tariki 17 Kanama 2022.

Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk’intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

Yvan Buravan yasezeweho nk’intore, nk’umwana w’igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ari naho yamurikiye alubumu ye ya mbere. Ni muri Camp Kigali.

Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n’abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

Ntibisanzwe ko umusore w’imyaka 27 yagwiza ibigwi bingana gutya, agataha nk’intwari. Yarakunze na we arakundwa by’ikirenga.

Pasiter Rutayisire yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy’uko Yvan Buravan yabayeho ubuzima bufite intego kandi ko yasohoje ubutumwa bwe ku Isi.

Ati “Iyo aba yarabayeho ubuzima bw’abanywarumogi, akabaho ubuzima bw’umujura, akabaho ubuzima bw’umuntu ugenda utera abakobwa inda cyangwa se akora ibindi bibabaza abantu ntabwo tuba twicaye hano twaje kumushengerera gutya.”

Ibihe bya nyuma mu bitaro…

Mukuru wa Buravan wamurwaje ubwo bari mu bitaro mu Buhinde yashimiye leta y’u Rwanda yabafashije kubona ubuvuzi bwari bukenewe kugira ngo ubuzima bwa Buravan burokoke.

Yavuze ko nubwo Buravan yari arembye atigeze acika intege ndetse ko yari afite icyizere cy’uko azakira agataha mu Rwanda rwamubyaye, agakomeza imishinga ye irimo kumenyekanisha umuziki gakondo w’abanyarwanda.

Habura iminsi itatu ngo yitabye Imana iby’imishinga y’imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw’Imana.

Ati “ Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine, gusenga cyane nibyo byari bisigaye bimuha imbaraga.

Mukuru wa Buravan avuga ko nubwo atashye ari muzima ngo avuge Yesu ariko ubutumwa bwo yarabutanze kuko hari abantu bitekerejeho kubera urupfu rwe.

Mbere y’uko Yvan Buravan yitaba Imana yabanje gusaba ko mukuru we amwumvisha indirimbo yitwa Uko Ngusabira ya Elie Bahati, ubundi arataha.

Yvan Bravan yasezeweho nk’ intwari.

Related posts