Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikubana rikomeye na Pep, ibipfunsi mu kirere, gushora bike, igitinyiro Anfield! Mu marira menshi Jürgen yasezeweho [AMAFOTO]

Mu marira y’ibyishimo, n’icyizere asigiye ikipe nk’umurage, Umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Jürgen Klopp yasezeye ku ikipe ya Liverpool yagaruriye igitinyiro ku rwego rw’u Burayi nyuma y’imyaka ikenda ayitoza.

Nk’uko byari bitegerejwe kuri iki Cyumweru taliki 19 Gicurasi 2024, nyuma y’umukino Liverpool FC yatsinzemo Wolverhampton Wanderers ibitego 2-0, imbere y’imbaga y’abafana bari buzuye Stade ya Anfield, Jürgen yasezeye.

N’ubwo atasezeye mu buryo nk’ubwo yifuzaga nyuma yo kubura ibikombe bitatu bikuru yakiniye muri uyu mwaka, amaze gusezererwa na Atalanta Bergamo mu mikino ya Europa League, gukurwamo na mukeba Manchester United muri FA Cup ndetse no kubura Igikombe cya Shampiyona yamaze igihe kirekire ayoboreye urutonde, ntibyamubujije kwishimirwa n’abafana ku bikorwa by’indashyikirwa yabakoreye.

Kimwe mu byo kwishimira, ni ibikombe birindwi yegukanye yahaye Liverpool birimo na UEFA Champions League, ndetse n’Igikombe cya Shampiyona y’Abongereza iriya kipe yari imaze 30 yose itazi uko gisa.

Kuri Jürgen, ibi si ibikomeye cyane kuruta icyizere ayisigiye cyo kuzaba ikipe ikomeye mu myaka iri imbere.

Ati “ Birasa nk’aho atari umusozo, ahubwo bimeze nk’intangiriro kubera ko uyu munsi niboneye ikipe y’umupira w’amaguru ikina yisesuye impano, yuzuyemo abakiri bato, bafite udushya, ubushake ndetse n’inyota. Iki ni kimwe mu bigize iterambere ndetse n’ikintu uba ukeneye mu bigaragara.” Jürgen Klopp nyuma y’umukino na Wolverhampton Wanderers.

N’ubwo umuntu yavuga ko ibikombe atari byinshi cyane, ariko si na bikeya. Hamwe n’ishema afitiye ibyo yakoze mu ikipe, yagaragaje ko we n’ikipe bagendanye agatoki ku kandi ntawe usiga undi ndetse bagafatanya muri byose nk’uko bikubiye mu nteruro iranga Liverpool [YNWA, You’ll Never Walk Alone]

Jürgen yagize ati “Sinigeze ngenda ngenyine, ntimwiheze mugenda mwenyine, Liverpool FC ntizigera igenda yonyine.”

Rumwe mu nzibutso asigiye Liverpool, ni Igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 30, Igikombe cya UEFA Champions League kuva muri 2006, ikubana rikomeye na Pep Guardiola kuko yabaye wa 2 ku rutonde inshuro 3; ibikombe bitwarwa na Manchester City imurusha inota rimwe cyangwa make.

Jürgen Klopp kandi ntiyishe umurage wa Anfield kuko yaharemye igitinyiro ahatsindira imikino myinshi, uhaza wese akaba yikandagira, nk’igihe FC Barcelona yari irangajwe imbere na Lionel Messi muri 2019 ikahatsindirwa ibitego 4-0, maze Liverpool ikajya ku mukino wa nyuma kwegukana Igikombe imbere ya Tottenham Hotspur.

Yabaye kandi umutoza udashora amafaranga menshi ku isoko ry’abakinnyi ahubwo akabyaza umusaruro abo afite. Ku Ngoma ye, yagize abakinnyi ibitangaza na kapiteni we uyu munsi Virgil Van Dijk n’Umunya-Sénégal, Sadio Mané aho buri umwe yabaye uwa kabiri mu bagataraga igihembo cya Ballon d’Or mu bihe bitandukanye.

Harimo kandi Umunya-Misiri, Mohamed Salah, Allison Becker, Trent Alexander Arnold, Andy Robertson n’abandi benshi.

Kuri ubu Jürgen Klopp agiye iwabo mu Budage mu kiruhuko ariko ntabwo asezeye gutoza umupira w’amaguru. Icyakora yahaye Liverpool isezerano ko atazongera gutoza mu ikipe yo mu Bwongereza nk’uko yabitangaje hagati ya mwaka w’imikino ubwo yavugaga bwa mbere ko azatandukana na Liverpool.

Jürgen asezera yongeye gutera ibipfunsi mu kirere, mu mashagaga yamenyereje Liverpool
Klopp yishimiwe n’abakinnyi cyane
Ubutumwa busezera kuri Klopp

Trent Alexander Arnold afata Jurgen the Se
Hanasezewe kandi kuri Joel Matip na Thiago Alcantala batazakomezanya na Liverpool

Related posts