Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikizere kirahari cyo gutwara igikombe_Perezida Paul Kagame

 

Mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye na Radio 10 na Royal FM yabajijwe niba abona ko hakiri ikizere ko ikipe ya Arsenal ngo itware igikombe cya shampiyona ndetse na UEFA Champions league kuko byose ari ibikombe ikirimo,cyane ko imyaka ibaye myinshi itazi igikombe.

Umukuru w’igihugu yasubije ko iyo ikipe afana ya Arsenal irara itsinze ikipe ya Manchester City nimugoroba bari kuzatwara igikombe ariko nabwo ikizere kigihari.

Ati:”Uriya mukino w’ejo(Manchester City na Arsenal) kuri njye mu mirebere yanjye wajyaga kwerekana ko bazabitwara cyangwa se badashobora kubitwara ariko na n’ubu amahirwe asa ntaho…”


Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati:”Amahirwe arahari, ibyo umuntu atamenya ni Champions league ngira ngo nayo arahari urebye aho bageze n’ukuntu bahageze ndetse n’uburyo bakina muri premier league hari amahirwe kandi aragaragara.”

Asubiza ku mibanire ye n’umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta cyane ko ku bwa Arsene Charles Wenger baraganiraga yagize ati:”We(Arteta) ntabwo turamenyana,ntabwo turabonana ariko aranzi,hari ubwo njya kureba umupira mu gihe ntahuze cyangwa se ndi I Burayi rwose hari igihe ndeba umupira ariko ntabwo tura….ariko aranzi,ndamuzi azi imikoranire yacu na Arsenal,aziko ndi umuntu ushyigikira Arsenal kandi maze igihe kinini ariko ntabwo biragera ku rwego rwo hejuru.”

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye gufana ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 1999,ndetse rimwe na rimwe akaba ajya no kureba imikino y’iyi kipe yo mu Majyaruguru y’i Londres ikinira kuri Emirates Stadium.

U Rwanda ni ikipe ya Arsenal binyuze muri RDB bikaba bifitanye imikoranire,aho iyi kipe yamamaza u Rwanda binyuze muri “Visit Rwanda.”

Related posts