Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Ikirangirire muri muzika cyeguye inanga.

Abakunzi b’injyana ya Gospel mu Rwanda bamaze igihe kitari gito bakumbuye ikirangirire muri uyu muziki, uyu akaba yitwa Twizerimana Ferdinand.

Nyuma y’igihe kirekire adashyira hanze ibihangano bye, kuri iyi nshuro yamurikiye abakunzi be indirimbo nshya yise, “Uhoraho ndakwinginze.” Aganira n’umunyamakuru wa Kglnews, Ferdinand yagarutse ku mpamvu yahisemo kwita indirimbo ye, “Uhoraho ndakwinginze”.

Reba hano indirimbo nshya ya Twizerimana Ferdinand yise “Uhoraho ndakwinginze”

Yagize ati, “ucyumva iyi ndirimbo, ubwayo ni isengesho. Inganzo yayo rero yanjemo maze gusenga, ntekereza ibyiza Imana yagiye inkorera, nsanga umuntu ubana nayo ntacyo yayiburana, niko guterura ngo ngwino untabare, ngwino ube mu mutima wanjye”.

Yongeraho ko ubu iyi ndirimbo iri kuboneka kuri YouTube yanditse ku Twizerimana Ferdinand Official. Kugeza ubu, iyi ndirimbo ikaba iri kuboneka mu buryo bw’amajwi (Audio).

Twizerimana Ferdinand akaba yongeye gushimira abakunzi n’abafana be bakurikirana umuziki we kandi ko bimwongerera ingufu zo gukomeza gukora cyane. Akaba anasaba abakunzi be gukomeza gusura no gusangiza ibihangano bye, kugira ngo nawe akomeze kugira uruhare mu kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.

Related posts