Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

ikipe y’igihugu yu Rwanda Amavubi igiye kwesurana na Ghana mu bagore mu gushaka tike y’igikombe cy’Afurika

Tombola yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abagore yasize U Rwanda rutomboye ikipe y’igihugu ya Ghana mu ijonjora rya mbere, aho imikino ya mbere izaba hagati ya tariki 18-26 Nzeli 2023.

Izakomeza izahura n’izatsinda hagati ya Gambia na Namibia mu ijonjora rya kabiri, aho imikino ya mu ijonjora rya kabiri iteganyijwe hagati ya tariki 27 Ugushyingo-05 Ukuboza 2023.

Amakipe 11 azarenga ijonjora rya kabiri azaba abonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu bagore, kongeraho Maroc izakira iri rushanwa.

Zambiya na Afrika y’Epfo ntizizakina ijonjora ry’ibanze. zikazaza mu ijonjora rya kabiri. iri rushanwa rizaba mu mwaka wa 2024 ribere muri Maroc.

 

kurutonde rugaragaza uko amakipe ahagaze rutangwa na FIFA u Rwanda turi Ku mwanya wa 163 mu gihe Ghana iri Ku mwanya wa 58.

Related posts