Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kubona inota 1 imbere ya Senegal ya bato byasabye isegonda rya nyuma

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije na Senegal igitego 1-1 mu mukino wa nyuma mu itsinda L, hashakwa itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Afurika CAN2023.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nzeri, ubera kuri sitade ya Huye kuva i saa 21h00 zijoro. Nubwo bakiniraga mu Rwanda, Senegal niyo yari yakiriye umukino kuko umukino ubanza u Rwanda narwo rwari rwawakiriye muri Senegal.

Uyu mukino wagiye kuba amakipe azahagararira itsinda L barimo azwi dore ko Senegal yari ifite amanota 13 ikurikiwe na Mozambique yarifite amanota 10. Senegal yari yahisemo kuzana ikipe yabakinnyi benshi bakiri bato, mu gihe u Rwanda rwahamagaye ikipe yarwo nkuru nubwo hari bamwe mu bakinnyi bagiye banga kuza bitewe nuko babonaga ko uyu mukino ntacyo uvuze gikomeye.

Twinjiye mu mukino u Rwanda rwatangiye rwataka Senegal cyane ku munota wa mbere Kapiteno Bizimana Djihad yarekuye ishoti rikomeye umuzamu wa Senegal akarikoraho umupira ukajya muri koroneri.

Igice cya mbere u Rwanda nirwo rwari hejuru gusa cyarangiye ari ubusa kubundi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje ubona ko akina ku rwego rwenda kungana. Mu minota 15 yambere u Rwanda rwashoboraga kubona igitego gusa ntibyakunda kuko myugariro Mitima Isaac yahushije igitego benshi babonaga ko Cyagiyemo.

Ibintu byahinduye isura ku munota wa 67 Senegal yafunguye amazamu kuri kufura yaritewe na Tidiane Sidibe iragenda isanga M.L.Camara aterekaho umutwe umupira uragenda ujya mu nshundura.

Amavubi yankomeje gukina ashaka kwishyura gusa iminota 90 irangira nta gitego abonye, ku isegonda rya nyuma mu minota 5 yari yongeweho nibwo Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe ku mupira waruvuye muri koroneri. Umukino urangira gutyo amakipe yombi acyura inota 1.

Umutoza w’u Rwanda yari yahisemo kubanza mu kibuga: Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange, Ishimwe christian, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina, Byiringiro Lague, Mitima Isaac, Nshuti Innocent, Ruboneka jean Bosco na Niyonzima Olivier Sefu.

Ikipe ya Senegal byarangiye iyoboye itsinda n’amanota 14, Mozambique ifite amanota 10, Benin amanota 5 u Rwanda ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 11 mu gushaka tike y’igikombe k’Isi.

Related posts