Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igomba kwakirira umukino wayo na Mozambique hano mu Rwanda

 

Ku munsi wejo hashize nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itazakirira umukino wayo na Mozambique kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye ariko ibi ntabwo ari ko biri.

Hashize iminsi micye abakozi ba CAF baje hano mu Rwanda kureba niba u Rwanda ibyo rwasabwaga byose kugirango rwakirire umukino wayo na Mozambique hano mu Rwanda niba rubyujuje, ariko ejo bundi ubwo iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryashyiraga hanze amasitade yemewe dusanga u Rwanda nta Sitade dufitemo.

U Rwanda umukino wayo na Mozambique ugomba kubera hano mu Rwanda nkuko bitangazwa n’umunyamabanga wa FERWAFA kugeza ubu Jules KARANGWA. Mu kiganiro uyu muyobozi muri FERWAFA yagiranye na Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, yatangaje ko Amavubi azakirira umukino wayo hano mu Rwanda kuko ngo ibiri gukwirakwizwa ahantu hose ntabwo bo barabibona bagitegereje ibyo CAF izabamenyesha kandi ngo hari icyizere.

Jules KARANGWA yaje no gutangaza ko ibyo bategereje ko CAF izabamenyesha bidakunze bazatangaza ahandi u Rwanda ruzakirira uyu mukino ariko kugeza ubu ngo ni mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nubwo hakiri icyizere cyo gukinira hano mu Rwanda nubundi nta cyizere cy’uko rushobora kwerekeza mu gikombe cy’Afurika nkuko byari bimeze mu minsi ishize kubera mpaga twatewe na CAF amanota bakayaha Benin bitewe ni uko twakinishije Muhire Kevin afite amakarita 3 y’umuhondo mu mukino uheruka u Rwanda runganya igitego 1-1 na Benin hano mu Rwanda.

Umukino ukurikiyeho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina na Mozambique muri uku kwezi kwa gatandatu tugiye kujyamo. Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi wabereye muri Afurika y’epfo zinganya igitego 1-1.

 

Related posts