Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’Igihugu ya Roumanie yasezerewe mu Budage, mbere yo gutaha ikora agashya igaherekesha urwandiko rwabyukije amarangamutima ya benshi

Ikipe y’Igihugu ya Roumanie nyuma yo gusezererwa muri ⅛ cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe y’Ibihugu by’i Burayi, EURO ya 2024, yasize ikoze amasuku mu Budage ndetse isiga ubutumwa.

Ni Roumanie yaraye isezerewe n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi batazira “Les Oranges” iyinyagiye ibitego 3-0. Ni imbaraga Cody Gakpo, na Donyell Malen watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, basutse kuri iyi kipe y’Igihugu ibarizwa mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba bw’u Burayi.

Nyuma yo kwitwara neza mu itsinda yari isangiye n’abarimo u Bubiligi na Ukraine ndetse ikariyobora, urugendo rwayo mu Budage rwarangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga [7] 2024, ariko mbere gato yo kwerekeza iwabo mu murwa mukuru, Bucharest basize bakoze agashya mu Budage.

Bamaze gukora amasuku no kunogereza aho bari bari, bati “EURO ya 2024, kuri twe, yatuzaniye inararibonye rihambaye kurusha icyo ari cyo cyose cyabanje, none twishimiye kuvuga ko byari iby’agaciro karemereye. Buri mukino, buri kanya kose twamaze hano kaduteraga imbaraga tukiyumva nk’abanyabufindo ba ruhago.”

Bakomeje bagira bati “Tuvuye mu Budage dutekereza ko twahaye Roumanie buri kimwe cyose, ndetse tunyuzwe n’uko muri ibi byumweru bibiri twamaze hano, twari mu muryango w’ibihangange bya ruhago nyaburayi. Mwarakoze gutuma twiyumva nk’abari iwacu.” Mu magambo yuje ubwuzu n’ukunyurwa akubiye mu rwandiko Roumanie yasize yanditse.

Ikipe y’Igihugu ya Roumanie nyuma yo kwinjiza ibitego bine [4], birimo na bitatu [3] banyagiye Ukraine mu mukino ugungura, bazamutse bayoboye itsinda ryari ryegeranye kuko amakipe yose yagize amanota ane, iyi kipe izamuka ikurikiwe n’u Bubiligi, izamuka nk’iyatsinzwe neza [Meilleur Perdant], mu gihe Ukraine y’umwenda wa bitatu yahise isezererwa.

Uretse uku gusezererwa n’u Buholandi muri ⅛, yari inshuro ya gatandatu [6] Roumanie yari yitabiriye imikino ya EURO aho nibura yarenze amatsinda inshuro ebyiri [2].

Ikipe y’Igihugu ya Roumanie ubu yamaze kugera mu murwa mukuru, Bucharest kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024 aho yasezeye ku bafana babarirwa mu bihumbi 125 bari bayiherekeje mu Budage.

Roumanie yasize isukuye neza icyumba cyayo cy’urwambariro!
Ubusanzwe andi makipe asiga ibintu bitari ku murongo, gusa Roumanie yo yakoze agashya!
Urwandiko rushimira rwa Roumanie!

Related posts