Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’igihugu Amavubi yungutse undi mutoza mushya

Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona umutoza mushya wungirije.

Nyuma yo gukorana n’umutoza mukuru mu mikino ya gicuti ikipe y’igihugu yakiniye muri Maroc, Jimmy Mulisa yamaze gushimwa n’umutoza Ferrer kugira ngo asimbure Rwasamanzi Yves.

Rwasamanzi Yves niwe wari watoranyijwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alós Ferrer kugira ngo amubere umwungiriza wa kabiri nyuma ya Jacint Magriña Clemente.

Rwasamanzi yavuye mu ikipe y’igihugu nkuru ajya gutoza ikipe nto y’abatarengeje imyaka 23, yari mu mikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Africa. Kuva ubwo, umutoza w’ikipe nkuru ntiyifuje ko Rwasamanzi Yves yasubira mu ikipe nkuru bitewe n’uko hari ubushobozi atamubonamo, ari na byo byatumye yitabaza Jimmy Mulisa nk’umutoza wa kabiri wungirije.

Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kurushaho kwitegura imikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Africa, izaba muri Werurwe 2023. Byitezwe ko Amavubi ashobora gukina imikino ibiri ya gicuti muri uku Gushyingo, mu rwego rwo kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya umutoza amaze iminsi aganiriza i Burayi kugira ngo bazakinire ikipe y’igihugu Amavubi.

Muri Werurwe 2022 nibwo Carlos Ferrer yatangajwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe.

Related posts