Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’igihugu ,Amavubi y’Abagore yahamagawe nyuma yo kubona umutoza mushya.

Ikipe y’igihugu y’abagore yabonye umutoza mushya ugomba kuyifasha mu mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare nyuma y’igihe ntawe ifite.

Rwaka Claude yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore

Umutoza wa Rayon Sports y’Abagore, Rwaka Claude, yagizwe uw’Ikipe y’Igihugu ahita atangira imirimo ahamagara abakinnyi 20 azifashisha mu mikino ya Afurika y’Iburasirazuba, ‘East Africa Games’.

Iyi mikino iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 2 kugera 10 Gashyantare 2024.

Rwaka azungirizwa na Mukamusonera Théogenie usanzwe ari Umutoza Wungirije muri AS Kigali,wigeze no guhabwa ino kipe nyuma y’ihagarikwa rya Nyinawumuntu Grace kubera amagambo yari yatangaje ubwo yasezerwaga.

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Abakinnyi 20 bahamagawe barimo abanyezamu babiri aribo Ndakimana Angelina wa AS Kigali na Itangishaka Claudine wa Rayon Sports.

Ba Myugariro :
Uzayisenga Lydia (APAER), Maniraguha Louise (AS Kigali),
Mukantaganira Joselyne (Rayon Sports),
Ingabire Aline (AS Kigali ), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali ),
Uwase Andorsene (Rayon Sports) na Mukahirwa Providence (Fatima WFC).

Abakina hagati: Dukuzumuremyi Marie Claire (Inyemera WFC),
Kalimba Alice (Rayon Sports), Kayitesi Alodie (Rayon Sports),
Mutuyimana Florentine (AS Kigali) na Nibagwire Libellée (Rayon Sports).

Abataha izamu:
Usanase Zawadi (AS Kigali ), Niyonshuti Emerance (Kamonyi WFC), Mukeshimana Dorothée (Rayon Sports),
Ishimwe Amizero Evelyne (Kamonyi WFC), Mukandayisenga Jeanine (Rayon Sports) na Mukagatete Emelyne (Muhazi Utd).

Ni ikipe itagaragayemo abakinnyi benshi ba Fatima na Kamonyi ndetse na Apaer nk’uko byari bisanzwe.Bitaganyijwe ko umwiherero utangira ku munsi w’ejo tariki ya 27 Mutarama 2024.

Ikipe y’igihugu y’abagore igiye kwitabira imikino Nyafurika y’iburasirazuba

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts