Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’Amagaju FC ikomeje gutanga isomo rya ruhago muri shampiyona y’u Rwanda, uko imikino yagenze

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu ruhago mu Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 4, aho hari hategerejwe imikino ibiri.

Mu Karere ka Huye kuri sitade mpuzamahanga yaka Karere, ikipe y’Amagaju yari yakiriye Muhazi United, umukino urangira Amagaju abonye itsinzi ku bitego 2-0.

Mu gice cya mbere ikipe y’Amagaju yabonye igitego ku munota wa 32 kinjijwe n’umukinnyi Destin Maland, Ninako Kandi mu gice cya kabiri ku munota wa 88, umusore witwa Niyonkuru Claude yatsinze igitego cya 2 cy’Amagaju. Amagaju acyura amanota 3 atyo, mu mikino 4 yashampiyina bamaze gukina Amagaju yatsinze ibiri anganya 2.

Kurundi ruhande i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye ikipe ya Bugesera FC, umukino urangira Sunrise ibonye amanota 3 nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe n’umusore Shema Frank ku munota wa 11 w’umikino.

Kugeza ubu Amagaju yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 8 mu mikino 4 ya shampiyona aho akurikira Musanze FC ifite amanota 9 yo imaze gukina imikino 3. Sunrise FC yafashe umwanya wa gatanu n’amanota 6.

Related posts