Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Yanga Africans yatsinze Al Merrikh iyirusha kuri Kigali Pele stadium

Kuri sitade ya Kigali Pele stadium uyu munsi habereye umukino wahuje Al Merreikh yo muri Sudan na Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzaniya bizangira Yanga icyuye impamba y’ibitego 2 -0.

Wari umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league. Al Merreikh niyo yari yakiriye uyu mukino cyane ko iri kwakirira imikino yayo mu Rwanda bitewe nibibazo by’umutekano utifashe neza iwabo.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa k’ubusa gusa ubonako Yanga Africans ariyo iyoboye umukino.

Mu gice cya kabiri Yanga yinjije igitego ku munota wa 61 aho umusore Kennedy Musonda yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Aziz K, Ku munota wa 80 Yanga yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Clement Franses Mzize.

Imbere y’Abafana benshi bari baje kuyishyigikira ikipe ya Yanga Africans yakuye impamba y’ibitego 2 i Kigali. Umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzaniya tariki 30 Nzeri i saa 15h00.

Related posts