Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umwataka w’imyaka 36 ivuga ko afite imyaka 20, ese byagenze bite??? ubucukumbuzi

Murukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Côté d’Ivoire Gnamien Mohaye Yvan, Gusa benshi bamukubise amaso batangiye gushidikanya ku myaka 20 yavuze ko afite. Kglnews yifashije ubusesenguzi bw’umunyamakuru Ishimwe Ricard aho asobanura urugendo rw’uyu mukinnyi mu buryo bukurikira,

Ikipe ya Rayon Sports yabyutse itangaza ko yakiriye rutahizamu uturuka muri Cote D’Ivoire witwa Gnamien Mohaye Yvan,mu kiganiro yatanze yavuze ko afite imyaka 20 ndetse ko agifite inzozi zo gukinira ikipe ye y’igihugu.

Mu byukuri ntabwo uyu mukinnyi afite imyaka 20 kuko yatangiye gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga muri 2009 ahereye mu ikipe yiwabo yitwa SPORTING CLUB DE GAGNOA ndetse binavugwa ko muri za 2006 yakinaga mu makipe y’abatarabigize umwuga

Muri 2013,uyu rutahizamu yaje gukina mu ikipe yitwa Academy de Foot Amadou Diallo nayo yiwabo muri Cote D’Ivoire akinana n’ Umurundi nawe wanyuze muri Rayon Sports,Kwizera Pierro batozwa na Lionnel Soccoia akaba inshuti yakadasohoka y’Umutasi Ricard kuva mu myaka ya cyera akiri muri Benin.

Uramutse ubaze neza ndetse ukareba no kubyangombwa by’inzira bya rutahizamu wa Rayon Sports,Gnamien Mohaye Yvan afite imyaka 36 aho kuba 20.

Uyu mukinnyi natangira gukinira Rayon Sports niwe uzaba ushaje kurusha abandi muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda.

Related posts