Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yarokotse impanuka ikomeye byari byarangiye, menya uko iyi kipe byagenze kugirango rurema akinge akaboko

 

Ikipe ya Rayon Sports imana yeje gukinga akaboko, bababona barenze impanuka yari ikomeye kandi byari byarangiye.

Ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Espoir FC mu mukino utari woroshye ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda igahita ifata umwanya wa 2 kuko izari ziyiri imbere zari zatakaje amanota yazo ku munsi wo kuwa gatandatu.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ibitego 2-1, abakinnyi ndetse n’abatoza bahise bahaguruka bagaruka i Kigali kwitegura umukino bafitenye na Police FC kuri uyu wa gatatu uzaba ari uwo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, ariko mu muhanda ntibyagenda neza.

Ubwo Bisi barimo yageraga mu karere ka Nyamagabe, baje gusanga ahantu umusozi wa ridutse maze amakamyo 2 aragongana bikomeye gusa iyi Bisi Rayon Sports yari irimo yo ntabwo byayigezeho kuko umusozi wa ridukiye aho iyi kipe itari iri, gusa byaje gutuma itinda mu nzira bituma kugera i Kigali batinda nubwo impanuka bayirokotse.

Muri iki gitondo nibwo ikipe ya Rayon Sports yageze I Kigali, bivuze ko bagiye kuruhuka ubwo imyitozo yo kwitegura ikipe ya Police FC bagomba kuyikora ku munsi w’ejo kuwa kabiri izaba ari n’iya nyuma bazaba bakoze mbere y’umukino.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda byahise biyongerera amahirwe ku gikombe cya Shampiyona kubera ko kugeza ubu hagati yayo na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo kugeza ubu harimo amanota 2 gusa bivuzeko nitakaza Rayon Sports igatsinda iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda izahita ifata umwanya wa mbere.

 

 

Related posts