Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yarangiye guhagarika abafana kubera impamvu itangaje.

Ubusanzwe abakunzi b’umupira bamenyereyeko icyo basabwa kugirango bashyigikire amakipe yabo nukujya kukibuga kubashyigikira mugihe Bari gukina ariko kuri Rayon Sports siko bimeze kuko buri mufana wayo ategetswe kuyitera inkunga muburyo bwose bushoboka.

Mugihe andi makipe abafana bayo bategereza kujya kukibuga gusa.

Kurubu ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahagaritse amwe mu matsinda y’abafana (Fan Club) agera ku icumi, kubera kutubahiriza amategeko ayagenga.

Ni urwandiko rwashyizweho umukono tariki 9 Kanama 2023, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika izi Fan Club by’agateganyo.

Izi Fan Club zahagaritswe ni; Urungano Fan Club, Ishema Ry’Umurayon, Kinyaga Fan Club, Indatwa Fan Club, Champion Fan Club, Gicumbi cy’Abarayon, Gikundiro yacu, The Blue sky, The Blue Stars Fan Club na Rusizi Bugaramana.

Izi Fan Club zabaye zihagaritswe ku gihe kigera ku mezi atatu, zikaba zazize kudatanga umusanzu w’abanyamuryango, kutagaragaza umubare w’abagize Fan Club, kutagaragaza abagize Komite nyobozi, no kutitabira ibikorwa by’umuryango wa Rayon Sports.

Ibi ikipe ya Rayon Sports yakoze nubwambere bibayeho mu Rwanda, ese nuko ariyo ifite abafana benshi cg nuko ishaka amafranga yabo cyane.

Nubwo bimeze gutyo ariko ntibiri kubuza iyi kipe kwitwara mumikino iri gukina ubu.

Related posts