Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports nibe ishaka umukunnyi ukina ataha izamu aciye ku ruhande kuko kugumana Leandre Willy Essomba Onana biragoye cyane kubera amafaranga ari guhabwa kandi Gikundiro kuyabona biragoye

 

Ikipe ya Rayon Sports yashakaga cyane kugumana rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon biragoye kuguma muri iyi kipe bitewe n’amafaranga ari guhabwa n’ikipe zikomeye kurusha Gikundiro.

Igihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi hano mu Rwanda ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irangiye nibyo bigiye gutangira kuvugwa cyane bijyanye ni uko amakipe menshi ashaka kongera abakinnyi bakomeye mu bo bari bafite kugirango umwaka utaha Shampiyona izagaruke bakomeye kurushaho.

Mu bakinnyi bakomeye barimo kwifuzwa cyane hano mu Rwanda harimo abakinnyi benshi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abakinira ikipe ya Rayon Sports. Mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bashakwa cyane harimo Leandre Willy Essomba Onana wagaragaje urwego ruri hejuru mu mikino 5 ya nyuma ya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Onana arimo kwifuzwa cyane n’ikipe yo kuri Saudi Arabia, DCMP yo mu gihugu cya DRC, Saint George yo muri Ethiopia ndetse na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania. Uyu rutahizamu kugeza ubu guhitamo iyo azerekezamo biragoye cyane ariko amakuru yizewe aramwerekeza mu gihugu cya DRC bitewe ni uko DCMP ariyo iri kumuha amafaranga menshi.

Mu biganiro Leandre Willy Essomba Onana yagiranye na DCMP, uyu mukinnyi yayibwiye ko ashaka ibihumbi 150 by’idorari angana na Million zirenga 150 z’amanyarwanda. Iyi kipe yo ntabwo iri kwemera gutanga Aya mafaranga ahubwo iri gutanga Million zirenga ho gato 85 z’amanyarwanda, ariko uyu mukinnyi ntabikozwa.

Leandre Willy Essomba Onana ntabwo DCMP ari yo gusa bari kuvugana ku rwego ruri hejuru ahubwo SIMBA SC itozwa na Robertihno nayo biravugwa ko kubera Onana na Robertihno bahuje umu Agenti hari igihe iyi kipe yabyungukiramo akaba yayerekezamo nta kiguzi kuri hejuru cyane.

Rayon Sports itagize icyo ikora muri iki gihe ishobora gutakaza abakinnyi benshi kubera ko bari kurangiza amaserano barimo Ndizeye Samuel, Hertier Luvumbu Nzinga, Leandre Willy Essomba Onana, Joachim Ojera hamwe n’abandi benshi. Aba Bose barayifashije cyane muri iyi Shampiyona rero ibatakaje kongeramo izindi ntwaro zikaba zahita zihuza vuba byagorana.

 

 

Related posts