Ikipe ya Rayon Sports muyitondere izanye umutoza watwaye ibikombe muri Senegal ,Aba_rayon bongeye kumwenyura

 

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga,arimo kugaruka ku mutoza mushya w’ ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n’ umweru ngo aze ayitoze nyuma yo gutandukana na Lotfi.

Uyu mutoza witwa Serigne Saliou Dia , yegukanye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2023 ari umutoza mukuru wa Senegal.

Serigne Saliou Dia w’imyaka 55 yatoje amakipe atandukanye iwabo muri Senegal aho afite ubunararibonye mu mitoreze.

Amakuru avuga ko ubu Rayon Sports ibiganiro bisa n’ibyarangiye ari we ugiye kuza gukomeza gutoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru muri shampiyona.Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Lotfi yahagaritswe ku nshingano zo gutoza iyi kipe kubera umusaruro mubi aho mu mikino 5 yatsinzemo umwe, anganya umwe atsindwa 3.

Ese uyu mutoza hari icyo yaza agahindura mu ikipe ya Rayon Sports,reka dutegereze igihe kizatubwira.