Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sport umwaka utaha izaba yambaye imyenda iri mu yindi sura ndetse izatangira no gukora ikintu gishya gikunze gukorwa n’amakipe y’i Burayi

 

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe yambara imyenda(Jersey) ikorwa n’uruganda rwa JAKO ariko umwaka utaha igiye gutangira gukorerwa imyenda n’uruganda rushya.

Kuva mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2021, nibwo ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutangira kwambara imyenda ikozwe n’uruganda rwa JAKO rukorera mu gihugu cy’ubudage ariko uyu mwaka uraba umwaka wa nyuma Rayon Sports ikinnye yambaye aya majersy y’uru ruganda.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha izatangira gukina yambaye imyenda y’uruganda rwa MAFLO rukomoka mu gihugu cya Singapore. Amakuru yizewe ni uko ikipe ya Rayon Sports yanasinyanye amasezerano n’uru ruganda ko bazabasohorera imyambaro ingana n’ibihumbi 10 izagurishwa abafana babona bigenda neza ikaba yakongerwa.

Ikintu gikomeje kuzamura aya masezerano Rayon Sports yagiranye n’uru ruganda ni uko uhagarariye uru ruganda hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’iburazirazuba ni Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016. Uyu munyarwandakazi asanzwe azwi mu bikorwa byinshi akora muri iyi Afurika y’iburazirazuba harimo Gutegura Miss East Africa ndetse n’ibindi bitandukanye.

Uyu mwaka utangira ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwari bwatangaje ko bari gutekereza kujya bagurisha abafana imyenda y’ikipe kugirango muri Sitade bijye bigaragara neza ndetse ikipe inabashe kubona uko yabaho bivuye muri ya myambaro yagurishijwe. Iki kintu gikunze gukorwa n’amakipe menshi akomeye ku isi, hano mu Rwanda iyari yarabitangiye ni Gasogi United ariko nayo ntabwo yagurishije imyambaro myinshi.

 

 

Related posts