Ikipe ya Rayon Sport isanzwe irangwa n’udushya twinshi haba mumitegurire y’imikino ndetse n’imifanire y’abafana bayo barangwa no kugira ubudasa, kurubu iyikipe intero ntayindi ni ukwihimura ku ikipe yabagaraguye umwaka ushize w’imikino ikabakoza isoni aho yaje kubatsinda ibitego bigera kuri 3 byose kubusa mugihe iyikipe ya Rayon Sport hari hashize imyaka igera kuri 10 idatsiundwa na Marine FC. kurubu rero iyikipe ya Murera yarahiye ko igomba kugaragaza ko koko igiye gutwara igikombe cya Championa ibikwiriye. wakwibaza ngo bafite ngamba ki? Komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa.
Mumwaka ushize w’imikino, ikipe ya Marine FC isa naho ari imwe mumakipe yatumye ikipe ya Rayon Sport itakaza icyizere kugikombe cya championa. iyikipe yanyagiwe na Marine FC ibitego bigera kuri 3 byose kubusa ariko kurubu bisa naho iyikipe ya Rayon Sport iri kwitegura uyumukino nkaho iri kwitegura nk’umukino wanyuma uyihesha igikombe kuko iyikipe imaze iminsi imenyereza abasore bayo b’inkingi za Mwamba barimo nka Onana, Osaruwe ndetse na Mbirizi Eric , Rwatubyaye ndetse na Kabuhariwe Mussa Camara. impamvu yo kuba aba bakinnyi basa naho baruhurwa ngo nukugirango bazafashe iyikipe mumukino w’umunsi wa kane wa Championa kubwabo bemeza ko bagomba gutsinda uko byagenda kose.
Usibye kuba aba basore ba Rayon Sport kandi bakaniye kuba batsinda uyumukino, n’abafana ubwabo bazanye uburyo bushya bw’imifanire ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bukaba bwariyemeje ko kuri uyumukino hazatangwa agahimbaza musyi kadasanzwe aba basore nibaramuka babashije gukura amanota atatu mukarere ka Rubavu.
Nkwibutse ko kurubu umutoza wa Marine FC Yves Rwasamanzi arikumwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 aho aherutse kunyagirwa na Libya ibitego 4 byose kuri 1 mugihe abasore be ndetse nawe ubwe ari i huye mukwitegura uyumukino asabwa gutsindamo ibitego bi3 byose kubusa. nyuma yaho akazahava yerekeza mukarere ka Rubavu ajya gukina na Rayon Sport.