Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Mukuru VS yinyaye mu isunzu.

 

Ikipe ya Mukura VS ,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025, isezereye Amagaju FC mu gikombe cy’ Amahoro nyuma yo kunganya ibitego 2_2 mu mukino bituma bajya muri Penalite birangira ikipe ya Mukuru VS yitwaye neza Abanye_ Huye bararana akamwenyu.

Ni umukino nk’ ibisanzwe ikipe ya Mukura VS yakiriye kuri Sitade ya Huye ni ubwo n’ umukino ubanza ariho wabereye n’ ubundi kuri iyi Sitade. Ikipe ya Mukura Victory Sports yaje muri uyu mukino ifite imbaraga zidasanzwe wabonaga ko ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe mu mukino ubanza na Amagaju FC muri 1/4 cy’ igikombe cy’ Amahoro.

Rero kuri uyu munsi ikipe ya Mukura Vs ntabwo yigeze itenguha abakunzi bayo kuko igitangira ibitego bibiri byahise byisukamo ndetse igice cya mbere kiza kurangira ari ibitego 2_0 bwa Amagaju FC.

Ibi bitego byatsinzwe na Boeteng Mensah ku munota wa 14 ndetse na Ayilara Samson ku munota wa 41. Igice cya Kabiri ntabwo ikipe zombi zongeye gukina wabonaga abatoza batangiye kugira imibare myinshi ndetse umukino uza kurangira ari ibitego 2_0. Igiteranyo ku mikino ibiri ibanza ndetse ni uwo kwishyura cyabaye ibitego 2_2 kuko Amagaju FC umukino ubanza yari yatsinze Mukura VS ibitego 2_0.

Ikipe zahise zijya guterana Penalite ,ikipe ya Mukura VS itsinda Penalite 3_2 ,Amagaju FC ataha gutyo ni ubwo yari yaje muri uyu mukino afite impamba y’ ibitego bibiri ku busa gusa ibyari ibyishimo byabaye amarira ,maze abafana bayo bataha bavuga ko ikipe yabo yabatengushye.

Ikipe ya Mukuru VS nyuma yo kwikura imbere ya Amagaju yabaye ikipe ya Mbere igeze muri 1/2 cy’ igikombe cy’ Amahoro,Aho itegereje kuzahura izava hagati y’ Ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC ,nawo uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Werurwe 2025.

Related posts