Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri mu Rwanda igiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe akomeye hano mu Rwanda

 

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri mu Rwanda aho ije kwitegura imikino CAF Champions League.

Ku munsi wejo hashize nibwo iyi kipe yageze hano mu Rwanda. Kubera ibibazo by’umutekano muke uri i Khartoum, iyi kipe irifuza kwakirira imikino yayo kuri Stade Huye.

Mu ijonjora rya mbere,izakina na AS Otôho d’Oyo yo muri Congo Brazzaville.

Utu munsi irakina na Bugesera FC, Kuri Stade ya Bugesera saa 15h00. Nyuma ya Bugesera FC izahita ikurikizaho Kiyovu Sports mu mukino uzaba ku cyumweru tariki ya 13 Kanama. Umukino uzabera kuri Kigali Pele stadium i Saa 15h00.

El Merreikh Kandi irateganya gukina n’indi mikino ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda akomeye arimo APR FC na Rayon Sports zizakina amarushanwa ny’Afurika.

Related posts