Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya APR FC yigaranzuye AS Kigali nyuma y’imyaka itanu itayitsinda

Imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro cya komezaga kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mutarama 2024, umukino warukomeye kurusha indi wahuje ikipe ya APR FC na AS Kigali warangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze 1-0 abanyamujyi.

Umukino watangiye amakipe yombi bigarara ko ari gukinisha imbaraga, nubwo uko iminota yagendaga izamuka ari nako Nyamukandagira yagiye urusha ikipe ya AS Kigali kuko yagiye ibona amahirwe menshi yo kubona ibitego ariko ikayahusha.

Kugeza ku munota wa 40 nibwo APR yabonye igitego ku mupira Ishimwe Christian yahaye Ruboneka Jean Bosco atsinda igitego cyiza ku ishoti yatereye kure ahagana mu ruhande.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu iyoboye umukino ku gitego 1-0.

Ikipe ya AS Kigali yashakaga kwishyura igitego yari yatsinzwe yahise yinjiza mu kibuga Kevin Ebene na Ishimwe Fiston ba AS Kigali aho basimbuye Ndayishimiye Dominique na Felix Lottin.

Ikipe ya AS Kigali igice cya kabiri yagikinnye neza cyane,isatira izamu rya APR FC yakomezaga kwihagararaho irwana ku gitego yari yabonye mu gice cya mbere, kugira ngo itishyurwa.

Abakinnyi ba APR FC bagaragaje inararibonye mu kibuga, bahatanye cyane n’abakinnyi ba AS Kigali bashakaga igitego cyane ariko birangira APR FC itahanye itsinzi ya 1-0.

ikipe y’Ingabo z’igihugu yikuyeho ikimwaro cyo kudatsinda abanyamujyi nyuma yo kumara imyaka 5 itayitsinda,kuko yabiherukaga tariki 23 Ukuboza 2018  nibwo APR FC yaherukaga gutsinda AS Kigali, bikaba byari mu mukino wa shampiyona.

Indi mikino y’igikombe cy’amahoro dore uko yagenze.

Bugesera FC 4-0 Marine FC
Gorilla FC 2-0 SC Kiyovu
Kamonyi FC 0-3 Police FC
Vision FC 2-0 Musanze FC
Addax SC vs Mukura VS

Umukino wa Addax na Mukura ntabwo wabaye kubera ikibuga cya Addax cyabaye kibi cyane nyuma y’imvura nyinshi yari yakiguyemo.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Related posts