Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya APR FC yasohoye ibiciro by’Umukino izakinamo na Mukura Victory Sports kuri uyu wa gatanu

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatanu irakina na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda.

Mu mukino utazaba woroshye APR FC irakira ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira, ni Umukino uzabera kuri Kigali Pele stadium i Saa 18h00.

APR yasohoye ibiciro by’Umukino ku bantu bashaka kuzawureba bibereye ku Kibuga. Itike ya make ya hasanzwe hose muri sitade ya Kigali Pele ni Amafaranga ibihumbi 2000 Frw, ibihumbi 5000 ahegereye VIP, ibihumbi 10,000 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20,000 Frw muri VVIP.

Mukura Victory Sports iheruka gutsinda ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe k’ubusa mu gihe APR FC iheruka kunganya na Bugesera FC. kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona APR iri kumwanya wa 2 n’amanota 11 kuri 15 yashobokaga. Naho Mukura Victory Sports iri kumwanya wa 6 n’amanota 9 kuri 18 yashobokaga.

Related posts