Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu ukomeye watumye abafana ba Rayon Sports bakuka umutima

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye ko Umunya-Cameroun, Sanda Soulei wakoraga igeragezwa muri APR FC yaritsinze bahita bamuha amasezerano y’imyaka ibiri.

Sanda yazanye na bagenzi batatu baje mu igeragezwa muri APR FC yashakaga kongeramo amaroso mashya,nyuma y’igice kibanza cya shampiyona.

APR FC yaje gutumirwa muri Mapinduzi cup yaririmo amakipe akomeye, bituma ifata icyemezo iba ariho ijya gupimira urwego rwabo bakinnyi bari baje mu igeragezwa,Sanda Soulei niwe mukinnyi wagaragaje ko hari icyo yafasha APR FC.

Rutahizamu Sanda Soulei yigaragaje cyane ubwo APR FC yakinaga na Simba SC abishimangira atsinda ikipe ya Young Africans igitego 1 muri bitatu bayitsinze,icyo gitego kiri mu byamuhaye amanota imbere y’abatoza ba APR FC ndetse n’ubuyobozi.

Uyu Rutahizamu ategereje ibyagombwa kugira ngo atangire gukina imikino ya shampiyona.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko ashobora kubona ibyagombwa vuba agahita akina umukino APR FC ifitanye na Police FC tariki 21 Mutarama 2024.

Rutahizamu Sanda Soulei watsinze igeragezwa muri APR FC.

Related posts