Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya APR FC yananiwe gutsinda Bugesera FC bituma Musanze FC ikomeza kuyobora shampiyona

Shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu APR FC yari yakiriye Bugesera FC umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota.

APR FC nyuma yo kwisasira Musanze FC yananiwe kwikura imbere ya Bugesera FC. Ni umukino watangiye isaa 18h00 kuri sitade ya Kigali Pele, APR FC nk’ikipe yari yakiriye umukino yatangiye ishimisha abafana bayo. Hakiri Kare cyane ku munota wa 19′ w’igice cya mbere rutahizamu Victor Mbaoma yatsinze igitego ku mupira mwiza yaherejwe na Ishimwe Christian. APR FC yashatse igitego cya kabiri ariko igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino abatoza bakoze impinduka zitandukanye. Kuva nko muminota 70′ y’umukino APR FC yatangiye gukinira inyuma yugarira ibyo byatumye ikipe ya Bugesera FC iyisatira cyane ku munota wa 89 ‘ w’umukino yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe, n’igitego cyinjijwe na Girbert.

Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe ku kindi, Umusifuzi yongeyeho iminota 5 ariko biba iby’ubusa umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota.

APR FC nyuma y’uyu mukino yagumwe ku mwanya ku mwanya wa Kabiri na manota 11 kuri 15 yashobokaga, Bugesera FC yo iri kumwanya wa 7 aho ifite amanota 7 kuri 18 yashobokaga.

APR FC kuri uyu wa gatanu izakira ikipe ya Mukura Victory Sports kuri Kigali Pele stadium, mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

Related posts