Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu aryoshye,muri Mapinduzi cup

APR FC itsinze JKU FC ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wa Mapinduzi Cup ni nyuma yo gutsindwa na Singida FG 3-1.

Ikipe y’Ingabo kuri uyu wa kabiri saa 15:15 za Kigali nibwo yakinnye umukino wa kabiri wo mw’insinda B aho yakinaga na JKU yo muri Zanzibar, umukino ugitangira ku munota wa 5 nibwo Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya mbere, bituma APR FC iyobora umukino, nubwo umukinnyi wayo Apam Asongwe yavunitse mu gice cya mbere.

Bigeza mu minota yinyojyera y’igihe cya mbere nibwo ikipe ya JKU yo muri Zanzibar yabonye igitego cya vuye kuri Penariti yakozwe na Clement kumupira Ramadhan yarataje, bituma igice cya mbere kirangira banganya 1-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira, bituma Victor Mbaoma atsinda igitego cya kabiri, Nyamukandangira yasatiraga cyane ikipe ya JKU yaje kubona igitego cya gatatu cya Niyibizi Ramadhan,kitarenze umurongo w’izamu ariko umusifuzi aracyemeza birangira APR FC ibonye amanota 3 ya mbere muri Mapinduzi cup.

Niyibizi Ramadhan yabaye umukinnyi mwiza w’umukino naho Salomon Bindjeme ahabwa igihembo cya (fair-play)

Kuri uyu wa 5 Mutarama 2024 nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri busubire mu kibuga ikina na Simba yo muri Tanzania.

Related posts