Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Al Hilal Benghazi ikomeje kwitegura Rayon sports, menya icyo ameteka avuga kuri iyi kipe yo muri Libya

Ikipe ya Rayon sports izasohokera u Rwanda mu mikino ny’Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere n’ayatwaye ibikombe mu bihugu akomokamo.

Uyu mwaka Rayon sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, izakina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mpera ziki cyumweru. Mu rwego rwo kumenya Al Hilal Benghazi birushijeho kglnews twagukusanyirije amwe mu mateka y’iyi kipe.

AL HILAL BENGHAZI n’ikipe yashinzwe mu mwaka 1952, ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Libya. Mubijyanye n’ibikombe Iyi kipe ntiratwara shampiyona, yatwaye igikombe K’igihugu (Libyan cup) muri 2002, itsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 4, bwa nyuma iheruka kuwugeraho hari 2018.

Mu marushanwa ny’Afurika nt’amateka ifite ugereranyije na Rayon Sports dore ko igikomeye yakoze ari ukurenga ijonjora ry’ibanze ikagera mu rya kabiri nkaho iri ubu. Ibi bituma Rayon Sports ihabwa amahirwe yo kuba yakwitwara neza imbere yayo.

Iyi kipe yambara imyambaro y’ubururu n’umweru, ikinira kuri sitade yitwa Benina Martyrs Stadium yakira abantu ibihumbi 10,550.

Ikipe izasezerera indi izahita ijya mu matsinda. Umukino uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri. Rayon sports izahuguruka hano mu Rwanda kuri uyu wa kabiri i Saa 16h25 izagere muri Libya ku wa gatatu i Saa Tatu za mu gitondo.

Related posts