Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’ Amagaju FC yinjiye mu kiciro cya mbere idahabwa amahirwe none ubu ihangayikishije buri kipe muri shampiyona

Ikipe y’Amagaju FC ikomeje gukora ibyo abantu batiyumvishaga ko yakora mbere y’uko shampiyona itangira.

Amagaju FC niyo kipe imaze gukina imikino irindwi yashampiyina itaratakaza n’umwe muri uyu mwaka w’imikino. Andi makipe ataratakaza umukino ni APR FC imaze gukina imikino 6 na Rayon Sports imaze gukina imikino 5.

Nk’ikipe yarizamutse mu kiciro cya mbere yaherukagamo 2019, ntawumvaga ko yagarukana imbaraga nkizo iri kugaragaza uyu munsi.

Muri shampiyona y’uyu mwaka ikipe y’Amagaju mu mikino irindwi imaze gukina yatsinzemo 3 inganya ine. Muri iyo mikino harimo imikino ikomeye yanganyijemo na Rayon Sports i Kigali, yanganyije na Mukura Victory Sports, inganya na kiyovu Sports ndetse ndetse n’ikipe ya As Kigali.

Amagaju FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC, Muhazi United na Gasogi United. Kuba nta kipe n’imwe irakura amanota 3 imbumbe kuri iyi kipe bituma yisanga mu makipe 4 ayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho iri kumwanya wa 3 n’amanota 13, nyuma ya APR FC ifite amanota 14 ku mwanya wa 1, na Musanze FC iri kumwanya wa 2 n’amanota 13.

Amagaju FC amaze gutsinda ibitego 9 yinjizwa ibitego 4. Umukino uzakurikiraho Amagaju FC azakira Gorilla FC kuri sitadeHuye.

Related posts