Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ikomeye yo muri Sudan izajya yakirira imikino yayo ny’Afurika mu Rwanda kuri sitade ya Huye

Ikipe yo mu gihugu cya Sudan iri mu marushanwa ny’Afurika ya CAF champions league yamaze kwemererwa kuzajya yakirira imikino yayo kuri sitade ya Huye.

Biturutse kubibazo by’intambara biri mu gihugu cya Sudan, El Merreikh imaze iminsi hano mu Rwanda aho yaje kwitegurira imikino ya marushanwa ny’Afurika.

Iyi kipe Al Merrikh yo muri Sudan izakirira AS Otôho d’Oyo yo muri Congo Brazzaville, kuri Stade Huye, umukino uzaba ku ya 25 Kanama 2023,saa Cyenda. Ni umukino uzasifurwa n’umunyarwanda Ishimwe Claude.

El Merreikh imaze gukina imikino ibiri ya gicuti hano mu Rwanda gusa ntirabasha gutsindamo n’umwe, yanganyije na Bugesera ndetse kiyovu Sports. Uyu munsi i Saa 15H30 iripima kuri Rayon sports mu Nzove.

Related posts