Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ikomeye yo muri Algeria irifuza bikomeye Onana na Abed

Leandre Essomba Onana ukinira ikipe ya Simba Sports Club na Bigirimana Abed ukinira Police Football Club, ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria iri kubifuza.

Iyi kipe ikomeye ku mugabane wa Africa ngo irifuza aba bakinnyi bakomeye kugira ngo baze kuyifasha kwitwara neza.

Abed yinjiye muri Police FC mu meshyi ya 2023 aturutse muri Kiyovu Sports,
mu gihe Onana yagiye muri Simba SC nawe mu meshyi ya 2023 avuye muri Rayon Sports.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko iyi kipe ya JS Kabylie izohereza amabaruwa asaba abakinnyi muri Simba na Police icyumweru gitaha.

Ariko amakuru dukura y’abari hafi ya Bigirimana Abed ngo nuko ikipe itabikozwa ibyo kumugurisha,mu gihe na Onana uri gutsinda muri Simba bishobora kugorana kumurekura.

Related posts