Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikiniga mu ijwi rya Kapiteni Bizimana Djihad warangije inzira y’umusaraba Amavubi yanyujijwemo muri Libye, afungwa amasaha hafi 5

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Bizimana Djihad yabaye umukinnyi wa nyuma wasanze bagenzi be bitegura gukina na Libye kuri uyu wa Gatatu, yatangaje uko yafatiriwe agafungwa amasaha hafi atanu azira kuba muri Pasiporo ye harimo ko yageze ku butaka bwa Israël.

Ni ibyabaye ubwo yari aje gusanganira bagenzi be muri Libye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 3 Nzeri, gusa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Libye zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israël, Mossad.

Ibi zabishingiye ku kuba muri Pasiporo ye hagaragaramo Visa y’uko yigeze kwinjira muri Israël.

Aganira n’Itangazanakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma, Bizimana Djihad usanzwe ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, yasobanuye uko yafashwe n’inzira byanyuzemo ngo arekurwe.

Ati “Nageze hano basuzuma muri Pasiporo babona ko harimo Visa ya Israël, ubwo bambwiraga ko nta muntu wageze muri Israël ufite uburenganzira bwo kwinjira muri iki gihugu, barabinsobanurira, banshyira ahantu ha ngenyine biranshanga, ntibavuga Icyongereza, nagerageje kuvugana na Manager mubwira uko bimeze, ariko Imana ishimwe ko byarangiye bandetse nkaza ngasanga abandi.”

Muri rusange, muri Nyakanga 2023 ni bwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma aza kuhava asinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Kubera iyo mpamvu, Djihad nk’uko abihamya ubwe, yafashwe saa Tatu na Mirongo ine n’itanu aza kurekurwa Saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambassade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Djihad akaba nyuma yo kurekurwa yasanze bagenzi be banakoranye imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri za Kigali.

Ibyo yakorewe muri Libye bikaba byiyongereye ku byabaye ubwo ikipe y’igihugu yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha ku kibuga cy’indege aho bashatse gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi mu gihe batanishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n’iyi kipe wari wambaye Umusaraba mu ijosi.

Amavubi yamaze kwakira abakinnyi bose nyuma y’ukuhagera kwa Mutsinzi Ange Jimmy na Kwizera Jojea afitanye umukino na Libye uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Tariki 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe Tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Bizimana Djihad wigirijweho nkana agafungirwa muri Libye amasaha hafi atanu!
Kwizera Jojea na Mutsinzi Ange Jimmy nabo bakoranye n’abandi imyitozo ya nyuma!

Related posts