Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikindi gihamya cyerekana ko Jean Fidèle wa Rayon Sports atindijwe n’ihererekanyabubasha

Perezida wa Rayon Sports kuva mu Ukwakira 2020, Uwayezu Jean Fidèle ari kuyobora iminsi ya nyuma ya manda ye ya mbere muri iyi ikipe nyuma yo kuyinjiramo afite inshingano zo gukemura uruhurirane rw’ibibaro byari bishingiye ahanini ku miyoborere utibagiwe no gutangiza ku mugaragaro intambara yo kubohoza ibikombe.

Icyakora ku ngingo irebana n’intego z’imbere mu kibuga [Ibikombe] ntabwo inzira yabwiye umugenzi kuko arinze asoza Igikombe cya Shampiyona acyumva nk’igitekerezo n’inzozi zidakabywa.

Hari hashize iminsi havugwa amakuru y’uko uyu mugabo umaze imyaka ine yicaye ku ntebe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ashobora kutazakomezanya na yo muri manda itaha, ariko ibimenyetso byabyo bikaba bike.

Kimwe mu byahamije ko Uwayezu Jean Fidèle atazakomezanya na Rayon Sports, ni ukuba ataritabiriye umukino w’amateka Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS ibitego 2-1, mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 Umwami Yuhi V Musinga amaze agize Umujyi wa Nyanza Umurwa w’u Rwanda.

Kuri Stade Régionale y’i Nyanza, abayobozi bari bahari bari bagizwe n’Umuvugizi Ngabo Roben na Adrien Nkubana ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri iyi kipe.

Umunyamabanga, Namenye Patrick yarasezeye, Perezida Uwayezu Jean Fidèle na mbere hose yarangije kuvuga ko ataziyamamaza; ibisobanuye ko Perezida wa Rayon Sports wari ku kibuga yari Jeanine Uwimana uyobora Rayon Sports Women Football Club [Ikipe y’Abagore].

Kuba rero imyaka ine Perezida Jean Fidèle yagenewe n’itegeko irangiye, bivuze ko iyi kipe igiye gukora amatora muri uku Kwakira [10] agamije kureba uzakomezanya iyi nkoni; ibintu bidashoboka ko yaba Jean Fidèle kuko yaciye ayo marenga.

Jean Fidèle utazakimezanya na Rayon Sports 

Related posts