Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

ikigali motari na Moto ye bakomeje gushakishwa nyuma yo gutwarwa n’amazi ya Ruhurura

Kumugoroba w’umunsi wejo kuwa 16 Ugushyingo 2022 mumujyi wa Kigali haguye imvura idasanzwe ndetse iyimvura yangije byinshi bitarabasha kumenyekana gusa bimwe mubyamaze kumenyekana harimo imihanda n’amazu amwe na mwe yagiy ahura n’ibibazo bitandukanye.

Usibye kuba iyimvura yangije imihanda ndetse n’amazu, yahitanye n’ubuzima bw’abantu bagera kuri 2 bamaze kumenyekana mugihe abandi ba2 barimo umumotari waburiwe irengero kugeza ubu ugishakishwa n’inzego zibishinzwe ibye bitari byamenyekana.amakuru Kigali news yamenye nkuko nyirubwite warokotse iyimvura abyitangariza, ubwo yavaga mukazi aho asanzwe akorera kacyiru yaje gutega moto nkibisanzwe atashye murugo igikondo. uyu musore uri mukigero cyimyaka 32 yatangaje ko ubwo bageraga murugunga basanze ruhurura yuzuye amazi akagera ubwo ameneka mumuhanda maze nibwo ayomazi yaje guhita abajyana we n’umumotari ariko we akaza kubasha kuyarokoka ariko nyamara uyumumotari ayamazi akaba yaje kumutwarana na moto ye ndetse kugeza ubwo twakoraga iyinkuru akaba yarataraboneka.

Nikenshi iyi ruhurura yo murugunga yagiye yuzura ariko ikaza kubakirwa, ariko kuberako imvura yabaye nyinshi ndetse n’amazi aturuka igikondo akaba menshi byatumye nubundi iyi ruhurura yongera kuzura no hejuru ibi bikaba byanatumye umuhanda usanzwe unyurwamo n’abaturuka igikondo berekeza mukanogo wabaye ufunzwe kuberako iyimvura yari yawangije bikabije kuburyo byari kugorana ko wakomeza kuba nyabagendwa. kwibutse ko ibi biza byatewe n’iyimvura byari byategujwe abaturarwanda ndetse bikaba binavugwa ko iyimvura izakomeza kugwa kugeza mumpera zakuno kwezi.

Related posts